Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Emeline Uwimama umaze kumenyekana ku izina rya "Emeline Penzi" yashyize hanze ndirimbo "Irabikoze", igamije kugaragaza ubuhamya, urugendo rw’ukwizera n’intsinzi nyuma yo gutegereza ibisubizo by’Imana.
Igitekerezo cy'iyi ndirimbo nshya ya Emeline Penzi cyaje nyuma y’igihe kirekire yamaze asenga, aho yasabaga Imana ibisubizo, akumva ijwi rigira riti, “Irabikoze,” rikamugumamo kugeza ubwo aririmbye iyi ndirimbo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Emeline Penzi yagize ati: “Mu gihe cyo gusenga cyane ku rusengero, nsaba Imana ibisubizo, numvise ijwi rivuga ngo: ‘Irabikoze.’
Iri jambo ryagumye mu mutima wanjye, nsanga naririmbye inshuro nyinshi no mu nzira ntaha. Iri jambo ryari iryo kwizera no kwatura intsinzi mbere y'uko mbona n’ibisubizo mu bifatika. Nguko uko Irabikoze yaje.”
Emeline Penzi avuga ko kandi bitatinze ngo abone ibyo yasengeraga biba impamo, kandi ko iyi ndirimbo ari ubuhamya bwe bwite ndetse ko atari iyo kwishimira intsinzi cyangwa gusubizwa gusa, ahubwo ari n’iyo kwizera kubategereje Imana.
Yatangaje ko iyi ndirimbo ayituye abantu bose bahitamo kwizera na mbere y’uko babona ibisubizo, Yagize ati: “Irabikoze ni indirimbo isubizamo intege abafite kwizera guke ndetse ibe iy’umunezero kubafite amashimwe.
Yaba uririmba ashimira Imana kubyo yamaze gukora cyangwa uwizeye ategereje, reka iyi ndirimbo ibe indirimbo yawe y'intsinzi.”
Yakomeje avuga ku magambo yo muri Bibiliya, ari mu gitabo cy’Abaheburayo 11:1 hagira hati, “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri.”
Ukwizera nyako gusaba ibikorwa, n’kuko muri Yakobo 2:17 havuga ngo: “Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.”
Emeline yavuze ko gukora “Irabikoze”, yabifashijwemo nabantu batandukanye, kandi ko abashimira bose cyane cyane: Producer Julesce Popieeeh, na Director w’amashusho Samy Switch.
TANGA IGITECYEREZO